prise_de_sang diabetiqueBimaze kugaragara henshi ko uburwayi bwa diyabeti bwagiye bwiyongera uko imyaka ishira indi igataha! Ndetse mubihugu bikiri munzira yamajyambere ho abo yibasiye irabarembya rwose.

Reka tubanze tumenye indwara ya diabeti uko ifata nikiyitera: Muri rusange diabeti nindwara eterwa ahanini na masukari ava kubyo kurya bitandukanye abantu barya, aribyo byongera mumubiri amasukari matoya (glucose) yiyongera mumaraso aribyo bita (glycémie), ariko hakaniyongeraho nibindi byokurya nk’inyama, ibinyamavuta, cyane iyo ubifungura akabya.

Ubusanzwe hariho ubwoko butandukanye bwindwara ya diabeti; diyabeti y’ubwoko bwa mbere (diabète de type 1) bwiharira 10% byabarwaye diyabeti bose.
diyabeti y’ubwoko bwa kabiri (diabète de type 2) bwiharira 85% byabarwaye diyabeti bose. Mugihe 5% kiharirwa n’ubundi bwoko bwa diabeti busigaye.

Muri iki gice rero turabagezaho gusa uko mwakwirinda diabeti yubwoko bwa kabiri (diabète de type 2), mubindi bice bizakurikira tuzagenda tubagezaho uko mwa kwirinda n’ubundi bwoko bwiyi ndwara.

Inkurunziza:

Mushobora kwirinda indwara ya diabete type2.  Mugihe mubashije kurya neza, indyo yuzuye kandi mukabasha no kongera imyitozo ngorora mubiri, muzamura uburyo bw’imibereho yanyu ngo irusheho kuba myiza kandi muna tanga umusanzu wanyu mukurwanya diyabeti yitwa Type2.

Hano twagerageje kubaha incamake n’inama z’ukuntu mushobora guhitamo uburyo bwiza kandi bwizewe bwo ku gabanya ingaruka zaterwa nadiyabeti yo mubwoko bwa 2 (diabète du type2). Ntibivuze ko mugomba guhindura uburyo musanzwe mubaho mubuzima rusange! Ahubwo mwatekereza uburyo bwajya butuma mubasha kubona umwuka uhagije mwiza, ndetse nokumva ko ubuzima bwanyu bwagenda neza.

Ubushakashatsi buracyakorwa bwiga ingaruka zishobora guterwa n’isano yaba irihagati yo kunywa itabi n’ indwara yadiyabeti ariko ntiburatanga imyanzuro ntakuka. Niba itabi ryaba ridafite aho rihuriye nuburwayi bwa diyabeti muri ikigihe, ariko ububi bwaryo burazwi cyane kandi rishobora kugira ingaruka nini kumubiri w’umuntu ryongera ingaruka mbi zateza ubukana bwa diyabeti yo mubwoko bwa 2 (diabète du type2). Urugero rutangwa ni nk’indwara ya Hypertantion, Indwara z’umutima nizindi nyinshi tutarondora.

Amakuru menshi arambuye wayakurikirana kuri: Manitoba healthy living